Wednesday

11-06-2025 Vol 19

Radio BBC ou Radio Rutwitsi

Banyarubuga,
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Bavandimwe,

Ndagira ngo mbibutse ko BBC imaze imyaka 18 ivuga kandi itangaza ibitekerezo by’ uwaheukye u Rwanda aliwe Paul Kagame aliko ikabeshya Rubanda ko ngo ali amakuru iba yatohoje! Byinshi mwarabibwiwe, mwarabyiyumviye aliko ntaho byahuliraga n’ ukuli. Aliko se ko hapfuye abanyarwanda barenga miliyoni zirenga eshatu n’ igice, hali uwigeze abyumva kuli BBC? Umunyamakuru wa BBC nimugoroba atangaliza abayumva ko ngo yagenze mu Rwanda hose ko yabonye abatoye barabikoze ku bushake bwabo!

Banyarubuga,
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Bavandimwe,

Mu makuru ya BBC mwagiye mwumva habayemo icyo babanje kubeshya ngo ni itangazamakuru “balancée” ngo litagamije kuvugira uruhande uru n’ uru. Mwabonye uko abanayrwanda, abo muvukana, abo mwibyariye cyangwa se abababyaye, inshuti n’ Abavandimwe uko bishwe na RPF aliko nta nahamwe BBC yigeze ikora enquête cg se anketi kuburyo bwa kinyamakuru ngo ibatangarize abashobora kuba barabigizemo uruhare. Ahubwo yirukankaga alinabo ikora kugeza ubu igenda inyuma ya Paul Kagame na bagenzi be aho bica, bafata abana ku ngufu, barangiza bati mwabonye iterahamwe ibyo zakoze! Uwo mukino ulimo ubwicanyi bukabije ndabasaba kuwamagana mwikuye inyuma.

Ibyo BBC ibabwiye mugomba kabisoma inshuro ebyili mbere y’ uko mubyemeza cyangwa se bamwe muli mwe musamara. Mu makuru atali aya kure yatangajwe muli kiliya gihugu cy’ ubwongereza basobanuye uko BBC n’ ubutegetsi bwayo bamunzwe na Ruswa. Abenshi mwiboneye uko Tony Blair yahindytse umujyanama wa Kagame aliko BBC ntiyakoma ngo imubaze impamvu avugira uwamaze abanyarwanda. Ese ni ugukunda abo banayrwanda, Ese hali icyo rubanda giseseka byamaliye kuba bumva BBC? Ese ikina mico lili hagati ya Museminali na BBC hali uliyobewe? Ngo BBC iratandukira kandi ibakorera?Ese BBC ishinzwe gutangaza ibireba abatavuga rumwe n’ abicanyi b’ i Kigali ko mbona ibeho iba yose iyo hali amarorerwa yakozwe na RPF na Kagame wayo?
Banyarubuga,
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Bavandimwe,
Niba mwaritegerje neza, BBC mu makuru yayo yilirwa itangaza icyo nakwita rumors ku muntu uwaliwe wese utavuga rumwe na leta nyicanyi y’ i Kigali. Gushaka amakuru wayabona ugatangaza igice cyayo ntabwo abanayrwanda bazakomeza kubyihanganira. Baravuze, ndavuga abo bichanyi ba ruharwa baba kandi bihishe aho i Kigali ngo ko alibo bonyine bazajya bavuga inkuru y’ invaho! Ngo kandi ko izajya ifatwaho source y’ ibibera mu Rwanda. Ibyo mu mnsi ili iimbere bizaba ali History. Birazwi ko BBC ali ikinyamakuru cya leta aliko na none yangomye kubibwira abyumva ntalinze nabivuga! Ni ryari bakoresheje ibiganiro ku bana b’ u Rwanda hashi igihe ukumva uyu n’uyu ntaqkiliho? Ese ntawandusha gutohoza abanyamakuru bayikorera baba abarundi cyangwa abanyarwanda backgrounds zabo uko zifashe n’ icyo bakulikiza ngo babahitemo? Ntawibuka impamvu Shinai yitabye imana ahotowe BBC yakoreraga ntigire icyo ibikoraho cyangwa se ngo isabe anketi?
Banyarubuga,
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Bavandimwe,

Kuli BBC ngo hali programu ngo zerekeranye n’ uko ubuzima buteye mu Rwanda kandi ko ibintu bigenda neza. Abo nakwita ba “très bien” usanga alibo bayivugiraho baharabika abana b’ abanyarwanda. Uwo se ni umuco wahe? Ese kuki yasimbuye Radio Muhabura de facto ibikorwa bikaba bya bindi bavuga ko byakorwaga na RTLM? Ibi jyewe biiratuma nibaza niba hali uwagilira BBC confiance?
Ibibazo n’ ibi:
UK cyangwa se GB niyo yashyigikiye Paul Kagame n’ abicanyi bayo bibumbiye mu muryango cirminelle wa RPF
Tony Blair niwe ngo umujyanama wa Paul Kagame, ni ukuvuga ko ubwicanyi bwose ubu bukorwa na Kagame bubabwateguwe cyangwa se bwagiweho inama na Tony Blair
Amatora yo mu rwanda ngo yabaye ejo hashize yari ayobowe n’ ubwongereza kandi BBC ni insamirizi ya Leta, murabona hali icyo BBC izatumalira?
BBC ntiyirirwa ibaza invo n’ imvano y’ ibikorwa by’ ubwicanyi bikorwa na Paul Kagame/RPF/APR/RDF/DMI n’ indi mitwe y’ ubwicyani yashizweho mu Rwanda ngo kuko ababikora baba biyambariye gisivili!
Kugeza ubu bimaze kumenyekana ko RPF na Kagame n’ imitwe yayo bishe cyangwa bicishije abo twese twakekaga ko bishe ngo ni aba hutus. Byamara kumenyekanda BBC ikinumira ntiwumve hali aho yabivuze.Ingero ni nyinshi.
Ndabyibuka igihe nali naratahutse mu rwanda ku ngufu muli 1996, BBC yilirwaga yogeza ko ngo abatahutse bafashwe neza aliko ibyakorwaga byali birenze ukwemera. Igihe nikigera ababibonye bazabivuga uko byagenze. Abanaymakuru babigizemo uruhare cyangwa se bali batumwe kuvuga ayo mateshwa avanze ubugome n’ ubwicanyi. Ngo ahaa, kuvuga uko bimeze bizatuma abenshi bacika kwicumu.
Kuki BBC itarabaza aho biliya bihanga byogejwe i Kigali n’ ahandi aho byavuye, ba nyirabyo n’ uko byateguwe n’ abo uwo muntu cyangwa se iyo nyamaswa yakoreshaga ngo bikorwe, ibihimba babijugunya cyangwa se babitwika?
Ese iyo radiyo ni radiyo gani itarasobanuliye abanyarwanda ibyo byose?
Reka mbe mpiniye aha ibibazo ni byinshi. Ni akali inyuma kazaza.

Twarabeshwe, abacu barapfuje karahava na n’ ubu bagipfa. BBC yalicecekeye. Ahubwo icyo yakoze n’ ukwamamaza uwaduhekuye aliwe Paul kagame.

©Jean-Christophe, Libre Penseur
The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet it cannot be destroyed. ==> Wolverine

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a time, yet It cannot be destroyed => Wolverine

Malcom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *