Tuesday

17-06-2025 Vol 19

PACTE DE DEFENSE DU PEUPLE


============ ========= ===

ITANGAZO

Intambara yitiriwe guhiga « interahamwe » muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo irakomeje. N’ubwo nta ntambara nziza ibaho, iyi nibura yagombye guhumura Abanyarwanda kimwe n’abavandimwe babo bo mu bihugu bikikije u Rwanda, maze bose bakamenya neza ikibazo bafite icyo ari icyo n’ishingiro ryacyo. By’umwihariko turasaba Abanyarwanda kuba maso bakagerageza kureba kure ari na ko barushaho gushyira mu gaciro.

Abahutu bo mu Rwanda, abo muri Kongo no mu karere k’ibiyaga bigari bagomba kumenya neza ko ikibazo cyabo atari abatutsi. Kimwe n’uko abatutsi bo mu Rwanda, abo muri Kongo no mu karere bagomba kwiyumvisha ko ikibazo cyabo atari abahutu.

Ikibazo cy’Abanyarwanda bose : abahutu, abatwa, abatutsi ndetse n’abavuka ku moko atandukanye ni ubutegetsi butindi bwa Kagame n’agatsiko ke. Ikibazo cyabo mu by’ukuri ni ubwo butegetsi bw’igitugu n’iterabwoba buramishwa amaraso y’abana b’abanyarwanda bagiye gushirira mu ntambara z’urudaca zishingiye ku nyungu z’abategetsi gito bakomeje gutegeka gicanshuro.

Muri 2002, twamaganye twivuye inyuma ibitero bikomeye bya Kagame n’ingabo ze byari byibasiye Commandant Masunzu n’abanyamulenge muri Minembwe.
Icyo gihe bamwe mu batutsi bari bagisinziriye baratwamaganye biratinda ngo dukomye rutenderi dore ko bari bakibwira ko Kagame n’agatsiko ke ari bo nkingi begamiye n’ingabo ibakingiye. Tuributsa kandi ukuntu icyo gihe bamwe mu biswe « interahamwe » batazuyaje gutabara Masunzu n’ingabo ze.

Abo batutsi kugeza ubu bari baranze kwemera ukuri twe twateye imboni kuva hambere, maze ejobundi Kagame abereka aho abera akaga ubwo yafataga Nkunda akamuhindura igitambo cy’intambara yo guhiga no guhashya abiswe «interahamwe» kandi ubundi icyo ari ikivi FPR yari yaramushinze hamwe n’umutwe yari ayoboye.
Icyakora ntitwabura gushima abatutsi b’abakongomani banze gusoma ku nzoga ishumitse maze mu nkambi zo mu Rwanda bamazemo imyaka itari mike bagatinyuka kwigaragambya bereka Kagame n’amahanga ko umutego mutindi ushibuka nyirawo akihibereye.

Abo bakongomani ni abo gushimwa rwose kandi akababaro n’agahinda bagaragaje babisangiye na benshi mu batutsi bo mu Rwanda babuze uko bagira bagahitamo gushinyiriza ndetse bamwe bagashinjagira bashira, kubera gutinya bwa butegetsi bushingiye kuri genocide yatikije imiryango yabo nyamara batayobewe uruhare ruremereye rwa Kagame n’abambari be muri ayo mahano.

Abahutu bo ntawukirirwa avuga. Ugize ngo arakopfora wese bati : « ceceka uri interahamwe ! ». Uhisemo kwigura bakamucyura « mu cyubahiro », bwacya gacaca ikamuboha, hanyuma agashorwa mu byiswe «imirimo nsimburagifungo» !

Maze rero Banyarwanda bavandimwe,

Nta guheranwa n’amarira n’agahinda. Dore igihe cy’impinduramatwara kirageze !
Kagame n’ingoma ye babaye nk’ikibuye kinini cyane kandi kiremereye cyateretswe hagati mu nzira kikabuza abagenzi gutambuka. Kugeza ubu abenshi ni abakigeragaho bagasubira inyuma mu gihe abandi bake bagerageza kukizunguruka bagica ku ruhande, ntikibure kubakerereza.

Aho bigeze, PDP yiyemeje guterura icyo kibuye ikakigiza hirya, maze inzira igakunda ikaba nyabagendwa. Inzira y’ubumwe n’amahoro. Inzira y’ukuri n’ubutabera.
Inzira y’ubwiyunge nyakuri. Inzira y’ubusabane mu bwisanzure.
Mbese muri make inzira ya Demokarasi.

PDP yihaye inshingano ikomeye yo guterura icyo kibuye ikakivana mu nzira. Ngaho nawe yitize umurindi uyikinga ingabo mu bitugu !

U Rwanda rurakarama !

Bikorewe i Kinihira, itariki ya 09 Gashyantare 2009.

Déogratias Mushayidi
Perezida wa PDP

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine
The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a time, yet It cannot be destroyed => Wolverine

Malcom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *