Iki kibazo ngo”muri 2010 nzajya gutora cyangwa nzabyihorera” kimaze iminsi kimbuza amahwemo ndetse rwose hakaba n’ubwo mbura ibitotsi, nkarara nigaragura bugacya! Mu by’ukuri ndifuza kujya gutora umukuru w’igihugu cy’Urwanda muri 2010: ni uburenganzira bwanjye , kubyibuza byaba ari ugupfusha ubusa impano ikomeye ibindi bihugu byinshi byagezeho hamenetse amaraso atagira ingano.
Ntawe uyobewe ko uburenganzira bwo kwitorera abayobozi ari ikimenyetso gikomeye cy’uko abenegihugu batakiri ku ngoyi y’uburetwa n’igitugu , ahubwo bakaba bari mu nzira ya demokarasi ariyo ‘ubutegetsi bw’abenegihugu, bushyizweho n’abenegihugu kandi bugamije inyungu rusange z’abenegihugu”. Gusa rero iyo ndebye uko amatora yagenze muri 2003, nkaba ndashidikanya ko ari nako azagenda umwaka utaha, ncika intege , nkabunza imitima, nkumva biranyobeye , noneho nkabura amahoro byimazeyo . Ni nayo mpamvu niyemeje gufata igihe, nkicara , ngatekereza kuri iki kibazo kitoroshye , nkagifataho umwanzuro.
Muri iki kiganiro nyuma yo kwibutsa uko nabonye amatora yo mu 2003, ndagerageza gusesengura uko ayo muri 2010 azaba ateye, mfate umwanzuro kandi nywumenyeshe umukuru w’igihugu Paul Kagame.
1. Itora rya Perezida wa Repubulika ryo mu 2003 ryagenze rite?
Njyewe ubwanjye nari indorerezi mbifitiye uruhushya rutangwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora. Nari nshinzwe gukora mu cyahoze ari Intara ya Cyangugu. Icyo nashimye ku buryo budasubirwaho ni inyigisho zerekeye demokarasi zahawe abaturage . Agatabo k’uburere mboneragihugu kari gateguye neza, abakangurambaga bo mu nzego nyinshi barakifashishije basobanurira Abanyarwanda uko bagomba gukunda igihugu no kwitorera abayobozi mu bwisanzure. Itegeko rigenga amatora naryo ntaho ryari rimwaye, dore ko ryanemeraga ko buri mukandida ashobora kugena abamuhagarariye muri buri cyumba cy’itora ! Muri make twese twaribwiraga mu mitima yacu tuti “dore rwose demokarasi ngiyi yadusesekayeho. Harakabaho FPR!”
Ku munsi w’itora imvugo ntiyabaye ingiro! Byatunguye benshi! Reka mbabwire ibyo nabonye byabaye ku Rusunyu , hafi yo ku Nkanka birahagije ngo twumve uko amatora yari ateguye mu gihugu cyose. Aho ku Rusunyu uwari uhagarariye amatora yitwa Fabiyani…ni umukristu gatolika wa Paruwasi ya Nkanka, twari dusanzwe tuziranye rwose, ntacyo dupfa na we yabihamya! Ariko nkeka ko yahungabanye gato abonye mpingutse aho yayoboraga amatora. Impamvu irumvikana : jye na we twahuzwaga n’Ivanjili dufite intego imwe yo guharanira ukuri, ubutabera n’amahoro ! Icyo mugayaho ni uko yabuze ubutwari bwo kunshyira ku ruhande ngo ambwire ati “Padiri , ubu ibintu byahindutse, dufite andi mabwiriza turi kugenderaho ajyanye no kuniga ijwi ry’umutimanama maze tukumvira ibyo Umuryango FPR udusaba gukora kabone n’aho twagomba kugaragura abaturage mu kiziba”!
Ni ko byagenze: abaturage bahatiwe gutora umukandida Paul Kagame, ushatse gutora undi mukandida akahabonera ishyano! Ntawishwe ariko hari abasuzuguwe, bakozwa isoni, hari abakubiswe n’abafunzwe. Uwashaka urutonde rw’amazina yabo twarumugezaho . Sindibagirwa ba bakobwa bo ku Nkanka batashye barira ayo kwarika bitewe n’uko bari bamaze kubashwanyaguriraho impapuro z’itora ngo batoye nabi! Dore uko umwe muri bo yabinsobanuriye :” nahagurutse mu rugo numva nta wundi natora utari Paul Kagame. Gusa rero nabaye nkinjira mu bwiherero bw’icyumba cy’itora, abantu babiri bahita bansangamo ngo barebe ko ntora neza. Ubwo bahise bamfata akaboko bashaka kunteresha igikumwe ku izina ry’umukandida Paul Kagame. Numvise umujinya unyishe maze nanga agasuzuguro mpita ngitera kuri Faustin Twagiramungu. Ubwo bahise bafata urwo rupapuro bararucagagura nanjye nsohokana ikimwaro ndataha. Ariko ndumva byankomerekeje cyane mu mutima”. Ngayo nguko.
Jyewe, uko nakabaye indorerezi sinamenyaga ibiri kubera mu bindi byumba by’itora. Iyo nageraga mu cyumba, nabonaga abantu barwanira kwinjira ngo batore. Jye nkibwira ko ari uko bashishikariye icyo gikorwa cyabazinduye, sinkamenye ko ari uko abashinzwe amatora batinye kwereka padiri akari i Murori nuko bakareka abantu bagatora uko babyumva ! Koko rero hashize nk’isaha imwe mpageze(hari nka saa yine za mugitondo), nagiye kubona mbona Nyakubahwa Perefe wa Cyangugu, bwana Bisengimana Elisée arahasesekaye! Yinjira mu cyumba narimo, anyicira ijisho ngo ninsohoke tuvugane. Namukundiye ko we yambwiye ibintu atabiciye ku ruhande ! Yagize ati” Padiri , barampuruje ngo uri kutwicira gahunda y’amatora. Ubu byadukomeranye ahantu hose bari kwitorera Twagiramungu Faustin gusa ! Ubwo rero turagira ngo wirinde kujya utinda mu cyumba cy’amatora, ujye winjira uhite wisohokera kugira ngo bafashe abaturage gutora neza!” Ubwo se umurimo wanjye sinari nywurangije?Nari nazinduwe no kureba uko amatora agenda, nari mbibonye!
Ubwo kandi ibyabaye kuri uriya mukobwa wo Nkanka ni ko byagendekeye n’abandi Banyarwanda benshi, mu gihugu cyose. Ugishidikanya azirebere raporo yakozwe n’indorerezi zihagarariye ibihugu by’Ubulayi”.Iyo raporo yanditwe taliki ya 3 ukwakira 2003 bayishakiye izina rihuje n’uko babonye amatora yo muri 2003:” le calme et l’ordre règnent, la démocratie n’en est pas pour autant pleinement assurée”(Kuba amatora yarabaye mu mutuzo, ntibivuga ko yakurikije amahame ya demokarasi!).Iritavuga umwe !Siniriwe mvuga uko abahagarariye abandi bakandida baje gufungwa mbere y’amatora, bagahindurwa abanzi b’igihugu, n’uko byaje kugaragara ko abari bahagarariye umukandida Paul Kagame muri buri cyumba cy’itora ari bo bari bashinzwe wa murimo mutindi wo gufasha abaturage gutora neza !!. Simvuze uko naje gufungirwa i Kamembe ngo nimvuge uwo nzaha raporo y’ibyo nabonye! Abo twakoranaga nabo bahuye n’ingorane! Muri Cyangugu nari nshinzwe indorerezi zigera kuri 40. Barahamagawe ,baratukwa, baterwa ubwoba, nuko mu mwanya wabo abasirikari aba aribo bakora raporo irata ukuntu amatora yabaye mu mucyo ! Nuko abanjye barasinya gusa ngo barokore amagara yabo! Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko nibakomeza kumenyerezwa kubaho mu kinyoma nk’iki indi imyaka nka 20, hari uzaba agishoboye kubarogora?
2. Amatora yo mu 2010 azagenda ate?
Nta gushidikanya nayo azakorwa nk’ayo mu 2003. Imvugo nziza idafite aho ihuriye n’ingiro ! Igiti se ntikizahora kigaragazwa n’imbuto cyera ? Amakuru atugeraho aturutse mu turere twose tw’igihugu arahamya ko FPR igenda ikoresha inama za ninjoro hirya no hino mu gihugu ngo zigamije kwigira hamwe amayeri yo kugira ngo batazatungurwa nko muri 2003. Icyakora muri izo nama ho ngo baratobora bakavugisha ukuri : bemera ko ari Twagiramungu Faustin wari watsinze amatora yo muri 2003! Ayo mayeri nayo ubwo tuzayamenya igihe nikigera.Ariko icy’ingenzi ni ukumenya ko ubwo buriganya buriho butegurwa! Kandi ga na kera nta gihe amatora yo mu Rwanda atariganyijwe. Gusa ibya kera n’iby’ubu biratandukanye. Amatora yo mu gihe cya Habyarimana ntiyaburaga gufifikwa. Nyamara sinzi uko abategetsi babisobanuriraga abaturage ukabona muri rusange byakiriwe neza abaturage bakitabira bashishikaye,batagombye gushorezwa ikibuno cy’imbunda cyangwa ngo bahatirwe gutora amazina badashaka! Ibyo ndabona byarananiye FPR burundu pe! Bazivamo Christophe ntako atagira, nakomeze ashishikare yenda Abanyarwanda bazageraho bamwumve!
3. Uko mbibona
Ikibazo gikwiye gushakirwa mu mubano wa FPR n’abaturage. Abayobozi bashinzwe gukorera abaturage aho ntibita ku nyungu zabo gusa n’iz’Umuryango FPR bakibagirwa rubanda ikomeje kuzahazwa n’ubukene, akarengane n’iterabwoba? None se abaturage baba bapfa iki kindi na Leta nziza ya FPR idahwema kwivuga ibigwi ko yazanye amajyambere n’ubukungu bwinshi mu rwa Gasabo? Leta abaturage batibonamo igaragazwa n’amatora! FPR niyongere ijye ku munzani muri 2010, kandi ntizatungurwe n’uko agaciro yo ubwayo yiha gatandukanye n’ako ipima mu maso y’abaturage! Na none ariko iracyafite iturufu yo kwica umunzani, igihe bigishoboka.
Jyewe ndumva kujya gutora Umukuru w’igihugu ntacyo bimaze niba amatora azagenda nk’uko yagenze muri 2003. Umukino nk’uriya ni ugutesha abaturage igihe , kubakomeretsa ku mutima no gukomeza kongera urwango bafitiye abayobozi batitaye ku nyungu rusange. Nahitamo ko abo bamotsi ba FPR bansanga iwanjye tugatongana aho kugira ngo bajye kumvuna amaboko bantoresha uwo ndashaka!
Na none ariko bakomeje kumvuzaho induru ngo njye gutora, najyayo. Gusa rero ngeze mu biro by’itora ngasanga ba Fabiani abo barahicaye, bakitanguranwa kumfasha “gutora neza”, nakora agashya. Nahebera urwaje nkikoza mu bicu , nkamanukira kuri Fabiyani nkamukubita urushyi rumwe rusobanutse,nkamwongera n’urundi rw’imperekeza; yazajya kuzanzamuka yamenye ko rubanda igira uburenganzira butavogerwa! Ngo bamfunga? Bashaka bakandasa! Ni hahandi kuba mu gihugu utemerewe kwitsamura no guhumeka ntaho bitaniye n’urupfu .Umusizi yabivuze ukuri ati “nanze kubaho ntariho” .Abanyarwanda dukwiye guhumuka tukabona neza ko ibyo gukorera kuri baranyica ari byo byoretse Urwanda. Tuzahora mu iterabwobwa tugereze he ? Tuzahora tubunza imitima kugera ryari? Nibyumvikane neza ko atari Abanyamerika badushyize ku ngoyi y’iterabwoba turiho. Nitumenye neza ko atari Abafaransa bazayidukuraho. Abayobozi b’ibi bihugu by’abazungu nabo bifitiye ibibazo byabo bakagira n’inyungu zabo bagomba gushyira imbere. Simbona ko hari n’umwe warara adasinziriye ngo ni uko Abanyarwanda bari ku ngoyi. Nta mwanzi bagira, nta nshuti bagira. Uwakwibwira ko ari umutoni wabo udasanzwe ntagatangazwe n’uko agera ahazamuka bakamurusha amaguru, bakamuta aho!
Nitwemere ko ari twe ubwacu twishyize ku ngoyi ndetse tugakomeza ubukana bwayo igihe cyose twemeye kujya mu mujishi tugaheka mu ngombyi abayobozi batagize ikindi batumariye uretse kutwica urubozo no kudutindahaza. Nitwe ubwacu tugomba kwibohoza. Mu by’ukuri ndahamya ko hagize b’Abanyarwanda nk’ 1000 gusa biyemeza kugira icyo bakora, mbese bakamfasha tukarebera akantu nka Fabiyani n’abandi bakora nka we ibintu byahinduka mu gihugu cyacu hatagombye imivu y’amaraso. Fabiyani abonye ko uje gutora wese ari bugende amunyafuye urushyi, yakwifata neza akubaha icyo rubanda igamije kugeraho mu gihe yahagurukiye gutora abayobozi ishaka kandi yibonamo.Uvuga ko gukubita Fabiyani urushyi ari icyaha azabanze asobanurire Abanyarwanda ukuntu kubuza umuturage gutora uko abyumva atari cyo cyaha gikomeye kurushaho. Mu gihe ibiro by’itora byahinduwe indiri y’uburiganya (zone de non-droit), n’uharwaniye yirenganura ntazaba acumuye ! Abwirwa benshi, akumva beneyo.
4. Inama ngira umukuru w’igihugu Paul KAGAME
Nyakubahwa Paul Kagame, umaze imyaka igera kuri 15 uri umuyobozi w’ikirenga. Ubutegetsi wabufashe ku ngufu, utsinze intambara y’amasasu mu 1994. Utabizi ni utaravuka, ababyumva neza ni imfubyi n’abapfakazi batagira ingano . Mu gihe nta we uraboneka ngo akurushe ingufu abukunyage, ni wowe muyobozi dufite. Uko mbibona, uracyakeneye gutegeka. Ndagirango nkwisabire ikintu kimwe gusa: irinde abo bagushuka bakagushora mu matora uzi neza ko utazayatsinda. Tinyuka ubwize Abanyarwanda ukuri, ko ugifite gahunda z’amajyambere wifuza kubagezaho, ko usanze bigisaba indi myaka 10 , 20 cyangwa se 30. Ushobora no kubamenyesha hakiri kare ko umwana wawe w’imfura yatangiye kwitoza kuzagusimbura kugira ngo azashobore kusa ikivi watangiye! Babwire ko aho kwirirwa bashyuha imitwe ngo barajya mu matora kandi bazi neza ikizayavamo bakwiye kwicara bagafata amasuka bakajya gutabira dore ko n’inzara ibamereye nabi.
Naho ubundi ibyo gutoresha rubanda ku gahato ni ukwiyongerera abanzi n’abarakare. Umunsi umwe iyo rubanda yazabikuryoza sinkubeshya. Abo kandi bihaye akazi ko kukwibira amajwi utabatumye ujye ubagendera kure ; ni bo bazaguhinduka kandi uwo munsi nugera, ntibazabura kugushinja ko utigeze utorwa na rubanda, ko wahoraga wiba amajwi! Ba intwari dore ko usanzwe uri indatwa, iyo mikino mitindi uyice mu gihugu. Ngira ngo nawe urabibona neza ko ibintu ari bibiri bizira icya gatatu : reka amatora abe mu bwisanzure, bityo n’aho utatorwa uzavugwe ko wabaye umubyeyi wa demokarasi ; cyangwa se utwemeze ko amatora atari ngombwa , uyigizeyo tuzayagarukeho igihe uzaba wumva uhaze ubutegetsi. Hagati aho uzashaka gufata ubutegetsi ngo ahindure ibintu mu gihugu na we azanyure mu nzira wanyuzemo! Hitamo neza, igihe ni iki. Ndaruhutse, igitekerezo nifuzaga kukugezaho ni icyo. Imana ikurinde.
Ugushyingo 2009,
Padiri Thomas Nahimana
The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine