Tuesday

17-06-2025 Vol 19

INKUNDURA

09-09-2009
Par Gahamanyi

INKUNDURA, ni murwane inkundura kuko IMPURUZA yacyuye igihe. Banyarwanda , banyarwandakazi ndabakangurira kurwana INKUNDURA kuko impuruza yo yacyuye igihe.

Ku bakiri bato batazi ijambo INKUNDURA nabasabaga kuryimenyereza kuko n’Ingengabitekerez o mumaze kuyimenyera.

Ibihe birasa ntacyo bipfana; Ibihe turimo birasa na 59/60 igihe imiryango ya Fred/Kagame n’abandi baje kwibumbira hamwe bakaba Inkotanyi bahungaga, U Rwanda bakanyanyagira Uganda, Tanzania Burundi , I burayi n’ahandi.

Ubu mu Rwanda ababishoboye barahunga umusubirizo , abatabishoboye bakiyemeza gufungwa ubutazawuvamo. Ibihe birasa ntacyo bipfana, i 82, Obote wa Uganda yirukanye imiryango y’abo navuze haruguru ngo batahe iwabo, Bituma bicara baratekereza, bati arega bahungu duheze mu mahanga. Mbega aho mwicaye mu makambi Zambia , Congo Braza, Tanzania , I Burayi nahandi muricara mugatekereza ko muheze mu mahanga?

Wenda uracuruza ukabona biragende, uhinga muri Congo akabona birera, nyamara umunsi uzaba umwe mwese musabwe gusubira iwanyu. Umunyarwanda ati Ihunga Umurizo wayo Igwa Ruhaba .. Ngo abahunga barahunga Inkotanyi. Uzazihungira he ko ziri kwi isi hose? Ese ubundi izo Nkotanyi ni bande?

Aho si ba Banyarwanda bafashe imbunda muri 90 bakarwanya Habyarimana basaba uburenganzira bwabo bakabutsindira ubu bakaba bagenda bemye? Wowe se kuki utahaguruka ngo urwanire uburenganzira bwawe ubura Iki?

Ko uwateguye iyo genocide yabaye urwitwazo rwo gukandamiza bamwe yamenyekanye, kuki wakwemera gukomeza guhonyorwa n’inkandagira bitabo, kwitwa jenosideri, igipinga n’ibindi?

Ibihe birasa ntacyo bipfana; Ibihe turimo biranyibutsa 90, ubwo isasu ryavugiraga Kagitumba,ubwo Umwana w’Umututsi wese wumvaga yarabuze uburenganzira bwe, yaba ari uwarangizaga ayisumbuye, yaba uwari muri Universite, yaba uwari ufite akazi keza muri ONG cyangwa muri Reta, bose banyuze inzira zinyuranye bahurira Kagitumba. Ibi nibyo bita UBUTWARI.

Bararurwanye, abapfuye barapfa , ariko abasigaye ubu baragenda bemye wowe ugenda wubitse umutwe.Uwacikirije amashuri ye ubu yayasubiyemo yigira ubuntu, uwataye akazi ke keza ubu yaragasubiranye ndetse abona akarenzeho amaze kukwirukana mu biro , ndetse akwise Igipinga.. Nyamara ubu baravuga ngo FDRL uti ntibindeba. Kagame yavuga ngo abo ni aba Jenosideri ukadagadwa!! Nyamara ubu baravuga ngo FDRL uti : “ntibindeba”.

Ese uwo Kagame ugutera ubwoba ngo uri Jenosideri, ko we na FPR ye ubu baregwa mu nkiko ubwicanyi ndengakamere ndetse na manda zo kubafata zikaba zarasohotse wigeze ubona bahagarika gahunda zabo? Uratinya kwitwa Jenosideri kuberako wasanze FDRL, nyamara n’ubu niko witwa. Ngo ni icyaha kizagukurikirana hamwe n’abazagukomokaho.


Nkakubaza nti; wowe uri kurangiza ayisumbuye ,( niba ugize amahirwe) kuko Papa wawe yabishaka atabishaka ari jenosideri ejo ko Gacaca izamutambikana na ka gasambu kavagamo ka minervale kakagurishwa , Imbere yawe urabona amaherezo ari ayahe?? Wowe wicaye ku ntebe ya Universite ubona bene wanyu bose barangizanye amanota ya mbere nta n’umwe uhabwa akazi..Ukeka ko wowe uri miseke igororotse??

Ese ubona amaherezo ari ayahe?? Ese uratekereza? UBUTWARI bwawe bushingiye he? Utegereje iki ngo usange abandi urwanire uburenganzira bwawe. Wowe uhagatiye imbunda yabandi, iso na bakuru bawe baheze mu munyururu barengana.. ubwo nibwo BUTWARI bwawe?

Njye ndababwiza ukuri, ngaya cyane abirirwa bavuza urwamo batuka Kagame ngo ni Injiji, ngo ntiyize n’ibindi. Ese niba ari Rwarakabije, Pasteur, Kanyarengwe, Rizinde n’abandi bo baba iki? Ese abo bose hari uwize make? Injiji ninde?

Wowe wiyita ngo uri Ministre , Depute , SG, DG ni ibindi, wicaye ku ntebe yu UMUGAYO nki imwe baha utatwerereye mu bukwe, intebe wicayeho udafite ijambo no k’ukubura mu biro byawe, intebe wicayeho kugirango ujye wubahiriza ibyemezo utazi n’aho bifatirwa, ubujiji burenze ubwo ni ubuhe? Ahubwo akamaro kawe kakaba ako kujya kuvuga ubusa, ngo aba n’aba barwanya reta…

Utegereje ko ejo Igengabitekerezo izakugeraho ugasanga abandi 1930. Ubujiji burenze ubwo ni ubuhe? Erega ndanabwira wowe utuye Kacyiru wareze CYIZA ko ahamagarira abantu kurwanira uburenganzira bwabo. Yapfuye ari intwari , wowe uzapfa uri imbwa. Nanjye ubikubwiye uzandege, nzapfa nk’intwari, uzapfa nk’imbwa. Ndashima INTWARI zose zitinyuka zikamagana akarengane kari mu Rwanda, MURWANASHYA, RUSESABAGINA, MATATA n’abandi.

Ndashima intwari zikomeje umutsi mw’ishyamba, MUDACUMURA , ni Mudacumura koko, si Rwarakabije, Kanyarengwe, Bizimungu n’izindi mbwa ntavuze Ndabahamagarira kurwana INKUNDURA kuko amazi atangiye kurenga inkombe. Ese ubundi ninde wababwiye ko Kagame afite uruganda rw’amasasu cyangwa rw’imbunda?

Byose si ibyo agura mwicaye aho? Ndabwira wowe wicaye kuri source du Nil urya ka brochette na ka Byeri uti byaratunganye, wowe uri gucuruza quartier Matheus uti biragenda.. Ibyo byose ni iby’agahe gato..Niba udasinziriye, wagombye kubona ko 2020 iri kugenda ikwigizayo buhoro buhoro.. Ibyo byose ni iby’agahe gato.

Ibuka intwari zimaze imyaka 10 mw’ishyamba ,bose si ba Jenosideri, ngirango abanyarwanda benshi batangiye kumvako uwabatera inkunga byatuma Kagame atekereza kabiri akumva ko na nyina w’undi abyara umuhungu, ko uburenganzira yarwaniye n’abandi babukeneye. Wowe se uri mw’ishyamba, isomo wavanye mu rwo warwanye ni irihe?

Reka nkubwire, igihe wasahuraga Frigo, televiziyo n’ibindi. kandi uri kurugamba, ukaza kubita Mugunga , Masisi, Inkotanyi yo icyo gihe yishakiraga ikiro cy’isukari yo kurigata ngo yongere akabaraga k’iminsi 2 gusa ko kukuvana mu birindiro byawe..Na bimwe wari wararunze mu mazu byose barabyifunze’.

Ndashaka kukubwira ko iyo udafite iguhugu nta cyo uba ufite, ibintu birashakwa. Ntuzongere rero gukora iryo kosa. Ntuzongere rero gukora iryo kosa. None Banyarwanda mugeraniwe, harabura iki? IMBARAGA MURAZIFITE..

IMBARAGA MURAZIFITE … HABUZE GUSHYIRA HAMWE. UBWENGE MURABUFITE MUBUZE GUTEKEREZA. BYOSE MWABISHOBORA MUBUZE UBUTWARI.

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine
The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a time, yet It cannot be destroyed => Wolverine

Malcom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *