Wednesday

18-06-2025 Vol 19

IKATIRWA RYA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA : Ifirimbi itangiza Revolisiyo idasesa amaraso !

[Since 1994, the world witnesses the horrifying Tutsi minority (14%) ethnic domination, the Tutsi minority ethnic rule with an iron hand, tyranny and corruption in Rwanda. The current government has been characterized by the total impunity of RPF criminals, the Tutsi economic monopoly, the Tutsi militaristic domination, and the brutal suppression of the rights of the majority of the Rwandan people (85% are Hutus)and mass arrests of Hutus by the RPF criminal organization =>AS International]

A shining example of how to conduct a war
against tyranny and bloody dictatorship

Nyuma yo kumenya igifungo cy’imyaka 15 Urukiko rw’Ikirenga, rwakatiye Nyakubahwa Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, ku byaha by’ibifitirano ku buryo buzwi na bose,
numvise mbabaye cyane mu mutima wanjye kuko numvise bidasubirwaho ko
gukomeza kwizera ko Perezida Paul Kagame yaba agifite agatimanama
kagikora “kimuntu” ari ukwibeshya bikabije.



Muri make, iri katirwa rya Victoire Ingabire risobanura kimwe muri ibi bikurikira cyangwa byose hamwe : 
  1. Iki
    gihano cy’igifungo cyahawe Victoire Ingabire, si icyemezo gisanzwe
    cy’ubutabera ahubwo ni icyemezo cya poliki ishingiye ku ihame rya « Munyumvishirize ».
  2. Paul
    Kagame asuzugura abenegihugu bo mu bwoko bw’Abahutu kandi akabanga
    urunuka ku buryo, kuri we , kubarenganya si ikibazo kuko ari nko
    kurenganya ibisimba bidafite akandi gaciro.

    Ms Ingabire Victoire
    The Would-Be President of
    Rwanda now sentenced to 15 years
    by the Rwandan dictator
    Paul Kagame

  3. Paul
    Kagame arashaka gushotora Abanyarwanda kugira ngo ahari muri bo hagire
    abarakara maze bahaguruke buhumyi birohe mu nzira y’imidugararo isesa
    amaraso(violence) kubera amaburakindi bityo abone urwitwazo rwo
    kwigundiriza ku butegetsi , dore ko manda 2 gusa yemererwa
    n’itegekonshinga ryatowe n’abaturage mu mwaka w’2003 zamurangiriyeho
    adashize irari ryo gutegeka.
  4. Paul
    Kagame arashaka kubwira abandi banyapolitiki barwanya ingoma ye
    y’iterabwoba ko nta mwanya bazigera bagira mu buyobozi bw’igihugu cyabo,
    kandi ko uzatinyuka wese kumuhangara azakatirwa urwa INGABIRE. Nyamara
    aribeshya cyane, kandi si ubwa mbere yibeshye.
  1. Paul
    Kagame agamije kumvisha Abanyarwanda bose muri rusange ko U Rwanda ari
    we wenyine, n’umugore we n’abana be gusa  abandi benegihugu bose bakaba
    ABAGARAGU n’Inkomamashyi ze, agaraguza agati uko abyishakiye!
  1. Paul
    Kagame afite ubwoba ko iminsi ingoma ye y’igitugu n’AKARENGANE isigaje
    ibarirwa ku ntoki bityo akaba atinya ko Victoire Ingabire aramutse
    arekuwe yakwegera abaturage, akabaganiriza,bakamwumva bityo bakiyemeza
    kumujya inyuma muri gahunda yo kuzana impinduka nziza mu gihugu.
     
Kubera izo mpamvu :

1)Twamaganye
twivuye inyuma icyemezo cy’Ubucamanza bwateshutse ku nshingano yo guha
rubanda ubutabera nyabwo , ahubwo bukaba bwarahindutse igikoresho
cy’inyungu z’umuntu ku giti cye ari we Paul Kagame.

Révérand Thomas Nahimana

2)Turasaba Abanyarwanda aho bari hose, mu buryo bashoboye bwose, kwitandukanya n’icyemezo cya « Politiki mbisha y’iterabwoba » Paul
Kagame n’Agatsiko ke bahaye intebe mu Rwanda. Turabasaba kandi buri
wese kunyura mu nzira zose ashoboye (mu ishuri, ku kazi, muri bus, mu
rugo …) agashishikarira gusobanurira Abanyamahanga ubumara n’ubutindi buri
mu cyemezo nk’iki kigamije gusenyagura nkana umubyeyi nka INGABIRE
Victoire wagaragaje ubutwari budasanzwe bwo gushaka kugoboka
Abanyarwanda bari mu kaga gakomeye baroshywemo n’umunyagitugu Paul
Kagame.


3)Biragaragarira buri wese ko mukutarekura Victoire Ingabire ufunzwe arengana , Paul Kagame yibujije amahirwe ya nyuma yo kuba yakwigorora na rubanda . Nta mpamvu n’imwe isigaye yo kongera kumucira « akarurutega ».

Umwanzuro
1)Gukatira
Victoire Ingabire nibifatwe nk’AKARUMBETI karangurura cyane
katumenyesha ko isaha yo gutangira Revolisiyo idasesa amaraso igeze .

2)Turasaba
Abakunzi ba Madame Victoire Ingabire kudacika intege no kutiheba ahubwo
bakarushaho kwisuganya no kuba Abarwanashyaka baharanira ukuri n’
ubutabera ku buryo bwisumbuyeho.

3)
Mboneyeho akanya ko kumenyesha Abataripfana bose bo mu Ishyaka Ishema
ko igihe kigeze cyo guhaguruka natwe tukajya ku itabaro : MU RWANDA. Intwari
ibonekera mu irasaniro. Ndabasaba gushyira ku murongo w’ibyigwa iki
kibazo, kuzagisuzumana ubushishozi no kuzagifataho umwanzuro ukwiye muri
Kongere yo muri Mutarama 2014.

4)Ikatirwa rya Victoire Ingabire nirifatwe nanone nk’IKIMENYETSO cyohererejwe Abanyapolitiki bose batavuga rumwe n’ « ubutegetsi butunzwe » bwa
Paul Kagame n’agatsiko ke, kibamenyesha ko bakwiye gukora ibishoboka
byose bagahura mu maguru mashya, bakungurana ibitekerezo, bakagira
igikorwa biyemeza : Ko Ingoma yacyuye igihe kera, harabura iki ngo haramvurwe indi ?

Harakabaho u Rwanda rutera ISHEMA abana barwo bose, nta vangura.
Harakabaho ubutabera bubereye Abanyarwanda.

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi wa ISHEMA PARTY



The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a time, yet It cannot be destroyed => Wolverine

Malcom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *