Wednesday

10-09-2025 Vol 19

Ibinyoma by’inkotanyi

Gashyantare 17, 2009
***
Inkotanyi nkuko zibimenyereye ngo abacunguzi bishe abasivili 100 ikigaragara ni uko baliya bapfuye ali abasilikari ba FPR ahubwo nkuko isanganye amayere yabo imara gutakaza abantu ku rugamba ikabambura imyenda ya gisilikari ikabambika iya gisivili kugira ngo baharabike abacunguzi.
Na nibwo bafata intumbi z’abahutu akaba alibo zerekana kuko abatutsi baguye ku rugamba babajyana mu Rwanda iyo bashoboye gutwara imirambo ngo nta mfura igwa ku gasi abahutu bo babarwanilira ntacyo babavuze.
Ikindi kigaragara ni uko inkotanyi zimaze gutakaza. Amakuru ya nyuma mperuka hafi abantu barenga 600 ku rugamba i Karongi honyine haguye 80 mu bice bya masisi hagwa abarenga 120 n’ahandi zagiye zihasiga agatwe. Mu gihe bo bavuga ngo bamaze kwica aba FDLR 89 ku ruhande rwabo bakemeza ko nta muntu baratakaza nkaho umututsi cyangwa se umuhutu urwanilira FPR atava amaraso.

Ikindi balimo barigamba ngo misiyo yabajyanye muli Congo muli rusange imaze kugerwaho ngo kubera ko bakuye abacunguzi mu bice bya Masisi na Rutchuro nahandi aha niyo byaba alibyo uretse ko ali ibinyoma, inkotanyi zigomba kumenya ko abcunguzi badashinzwe kulinda imisozi ya masisi cyangwa se ibihuru, nibareke inkotanyi zizerere muli ayo mashyamba nta numwe uzasubira inyuma. Ikibabaje ni uko Mu Rwanda ibyo byose batabimenya kuko bakomeje kubeshya abaturage batakariza abana babo ku rugamba rwo kurengera inyungu za Kagame n’agatsiko ke n’iz’abagashaka buhake.

Ikindi abantu bagomba kumenya aho kugira ngo abakina politiki bashyigikire mu buryo bugaragara abagambiliye kubohoza abanyarwanda iliya ngoyi ya gihake abenshi bakomeje kubaca intege analiyo mpamvu ba mutima muke tujya kwumva ngo bishiliye umwanzi kubera amafranga bahawe cyangwa se bahaye abo banyapolitiki bibereye mu bihugu by’amahanga.
Ntawakwiyumvisha impamvu nyuma y’ifungwa rya Amani undi wiyita umu colonnel yakwishira buliya butegetsi. Burya ngo uw’akubitira imbwa gusutama yazimara kandi burya uwavukanye ububwa arabupfana ngo kandi kamere ntikurwa na reka. Icyo nzi ni uko ibyo byose bitazaca intege abacunguzi ahubwo bizabongerera umurava n’ubushishozi, urukumbi rubi rwo mu masaka iyo ruranduwe niho amasaka yera neza kandi akagira umusaruro uhagije.

Aha abakunda abanyarwanda bose bunga ubumwe n’abacunguzi bakima amatwi baliya bose bagendera ku bibazo by’uturere kuko niyo mayere umwanzi yakoresheje kandi agikoresha. Ubumwe buruta intwaro yose uko yaba imaze mwibuke ko intambara zose ibihugu by’ibihangange zatsinzwe kubera ubufatanye bw’abashaka kwibohora simbisubira mo kuko abazi kwitegereza babonye ubutwari bwagaragaye mu bihugu bya vietnam, palestine n’ahandi. Kurwana uzi icyo urwanira n’imwe mu mpamvu ituma abibohoza ingoyi batsinda urugamba uko intwaro z’uwo bahangana zaba zimeze zose.

Ngo urwishigikiye ararusoma iyi minsi ili mbere ishobora kuba iy’amahindura mabi cyangwa meza mu mpande zombi byose bizaterwa n’ubumwe bw’abanyarwanda no gushira ingufu hamwe kugira ngo batsimbure mu birindiro umwanzi rusange. Uretse ubugambanyi nta nahamwe ku isi rubande nyamuke rwatsinze rubanda nyamwinshi. Rubanda nyamwinshi mvuga ni abahutu cyangwa se abatutsi barangwa n’ukuri kuko uko byagenda kwose kiliya gihugu tuzakibanamo kandi igihe kirageze.

Mukomere bene kanyarwanda.

Kaburabuza Mose.

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine
The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a time, yet It cannot be destroyed => Wolverine

Malcom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *