Wednesday

11-06-2025 Vol 19

Breaking news : Inside Story – Rwanda reinvented/Abiyita ko batuvugira badufatishije ikibilibili.

*** Ibitekerezo bikubiye muli iyi nyandiko ntbwo ali ibyo ubwanditsi bwa (ASIPress)***




Les faits sont têtus ; seule l’histoire est juge

Banyarwandakazi
Banyarwanda,
Mwese mwese mugire amahoro.

Imyaka 25 irashize, abagihagaze mu bavanywe mu
byabo mu Ukwakira 1990, abenshi muri bo ntibakigira epfo na ruguru. Tumaze
imyaka 20 tutagira igihugu; mu gihe abafashe ubutegetsi mu Rwanda hejuru
y’ikinyoma bitiliye uruhembe rw’umuheto babyinira ku urukoma, bacunaguza,
batoteza abo bafashe bugwate, bataretse no kunerera abatavuga rumwe na bo. Na
none, abanshi mu bo tudasangiye impamvu zatumye tubura igihugu, harimo
n’ababigizemo uhuhare, bavuze menshi, babeshya byinshi, uko bwije uko bucyeye
ni ko baculikiranya imvugo byongeye kandi batwandikaho ibitagira cumi na
kabili. Mu gihe tutagombye kwemera kurenga magingo aya ibyo bibazo bidasutswe
hasi ngo tujonjore mo ukuri ko konyine tuzubakiraho ubwiyunge n’ubumwe byacu;
abahaye intebe ikinyoma barushijeho kuduteragirana.
Dukomeze turebere? Cyangwa se twisuganye, twinyare no
mu isunzu? Twegere benemadamu? Ese nta ngingo z’imbaturamugabo dufite koko?
Turanyariwe niba tudashyize ubwenge ku guhe.

Ikibazo kibaye agateranzamba kubera ko twese twigize abagenzacyahe. Urega agakora nk’aho we n’abe amategeko atabareba, ntiyemere ko n’iryo genzacyaha likorwa mu bwisanzure, ibyo we avuze agashaka ko bifatwa nk’Ivanjili Ntagatifu. Impungenge zikomeye ni uko abitwa ko bahagaraliye abandi, abiyita ko bakora politiki na société civile rwandaise, basubira mu mvugo y’abafashe ubutegetsi i Kigali. Bose birengagiza nkana ko ku bwicanyi bwabaye nta ankete za gipolisi zakozwe ngo zigaragaze ukuri, ngo zigaragaze uruhare abaregwa n’ababarega bagize mu makuba yagwiliye abanyarwanda. Kuko mu bwicanyi, abarega ni bo bagaragara ku murongo wa mbere w’abacyekwaho ubwo bugome n’urwo rugomo. Njye nsanga ari mu rwego rwo kuyobya uburali no kurangaza abantu, handihwa ibi: “(…) bibeshya ko hari icyo bizabafashaho muri negationnisme yabo ya genocide tutsi. Baribeshya ntacyo bizabafashaho, bo n’abo bavugira, kuko genocide tutsi yarangije kwemezwa n’abanyarwanda ubwabo n’amahanga ko yakozwe n’interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, hutu power movement na bamwe mu bari muri ex-FAR, amahanga akaba yaranashyizeho urukiko rwo kubacira imanza.” Igihe cyose izo manza z’urugomo zizacibwa hatabanje kwerekanwa mu bisobanuro bufatika: Ni nde wakoze iki? Yabikoze ate? Agamije iki? Yifashishije iki? Ibimenyetso ni ibihe? Iyo ibi bibazo bidasubujwe, ubutabera buba bwaroshye mu nyenga (Pire qu’une erreur judiciaire, le TPIR est un précipice).

I Kigali, nabaga kandi nirirwaga mu muhanda nkorana n’abakinnyi natozaga sinema niteguraga gukinisha, byongeye nk’umwanditsi nakorera rubanda rwose. Imirwano yubuye 1994, nayoboye Inziraguhunga (la résistance civile) mu murwa wa Kigali, nawuvuyemo kuwa kane Nyakanga 1994 ; ntabwo nasohotse mu gihugu; ngaruka i Kigali mbere yo kuwa mbere Mata 1995. Rebero l’Horizon, Inkotanyi ziyihindura ilimbi nagiye kubikurikiranira hafi. Kuwa 20 Kamena 1996, saa ine za mugitondo, nafashwe na CID, mfungirwa mu kigo cya gisilikari, ex-GP, mpavanwa ngana gereza ya Gikondo. Mfunguwe nakoranye n’abanyabugeni banyuranye. Nahagurutse i Kanombe muri Nzeli 2004. Nabonye byinshi; mbwirwa byinshi imbona nkubone. Nandika ibyo mfitiye ibimenyetso simusiga kandi mvuga ibyo nzasubiramo.
Abanyarwanda b’ingeli zose twemera ko kwerekana ukuri, kuvugisha ukuri ari byo byonyine bizatuma twubaka igihugu mu ubwubahane n’ubworoherane bizaba intango ya demokarasi. Iyo abantu bashaka gihamya cy’ibyo bazemeranywaho bose, ibyo basanzwe bemera babisuka hasi, bakabona uko bajonjora, bavangura ukuri n’ibinyoma. Kuki twese tutemera kubikore?

Ishyaka Mdr ryirukana Twagiramungu Fawustini, Gasana Anastazi, Safali Stanley na Rucogoza Fawustini, « ambitions personnelles » zabo zanyuranyaga n’umurongo w’ishyaka biyitiliraga na magingo aya kandi icyo kintu ntibashaka ko kivugwaho. Nibutse ko habaye urubanza rwasomwe ku umugaragaro. Nyuma y’iri yirukanwa, abagiye mu ishyaka tugamije kugera ku ubutegetsi ni bwo twabushyize muri « slogans » zacu tuvuga tuti : Mdr : Power, Power, Is for you ! Dusanze amashyaka yari muri guverinoma imwe na Mrnd agomba kutitwara nk’ari muri opozisiyo kandi ntawe uhangana n’ibyo ayobora, dusaba ubumwe bw’abahutu hagamijwe ubumwe bw’igihugu. Aya magambo « ubumwe bw’abahutu » yari « réplique » ya « Forum Paix et Démocratie » ya nyakwigandera Gapyisi Emmanuel, abirukamwe mu ishyaka bayarwanije bivuye inyuma. Fpr na yo n’abambari bayo barahaguruka. 

 Me Ngango Felesyani ati : « ubumwe bw’abahutu ni crime. » Aha ni ho Fpr, Dr Gasana Anastazi n’abandi bose bakorera Fpr bubakira ikinyoma bagira bati : 
 « (…) bo n’abo bavugira, kuko genocide tutsi yarangije kwemezwa n’abanyarwanda ubwabo n’amahanga ko yakozwe n’interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, hutu power movement na bamwe mu bari muri ex-FAR, amahanga akaba yaranashyizeho urukiko rwo kubacira imanza (…). » Aya mashyaka aregwa icyaha acyo atarakora, adakeneye gukora. Uko ni ko ikinyoma cyatanazwe. Ni ryali ubumwe bw’abantu biba icyaha ? Kuki abahutu bagomba kuryana niba tugomba kubaka ubumwe bw’igihugu ? Ukuri: ubumwe bw’abahutu bwashoboraga gukoma imbere imigambi mibisha ya Major Paul Kagame. Kandi ubwo bumwe buramutse bugezweho none, Jenerali Paul Kagame yarara ahirimye. Ubwo bumwe azabubuza kugerwaho kugirango abone uko abaho. Bwana Bucyana Martini wari Perezida wa CDR, uwamutwaraga na Ingabire Alphonse alias Katumba wari Perezida w’Impuzamugambi, bishwe n’umusilikare wa Fpr wari Sgt Habumugisha Eric alias Magwandi n’abo bari kumwe, hagamijwe ko intambara ihinduka hutu-tutsi. Niba abahutu batarishe abatutsi intambara igitangira, ntibari kubica irangiye.

Ubwo nahuye na Kanyabugoyi Fideli wayoboraga « Kanyarwanda » limwe mu mashyirahamwe yitwaga ko aharanira ikiremwamuntu yose akorera Fpr, yansanze muri Bibliothèque nationale, avuze Gatabazi Felesiyani na Bucyana, musubiza ko bishwe na Fpr hagamijwe ko intambara ihinduka Nduga-kiga cyangwa hutu-tutsi. Mwumvisha ko Fpr yonyine ariyo ifite inyungu mu kaduruvayo kose kazavuka mu gihugu. Fideli Kanyabugoyi yansubije agira ati : « Ni hahandi hanyu. Votre Président a signé son arrêt de mort. Ubutegetsi turabufata. Now and forever ! » Namusubije ko Fpr nimara kwica Perezida Habyarimana, na bo ubwabo izabica kuko bazi ukuri ku mabi yateguwe na Paul Kagame. Nimara kubica, ipfundo lizaba lipfunditswe ubuzira herezo. Fpr igomba kwilinda abashobora kuzazimura. Lt Ruzibiza Abdul ni iki yazize.
Ukuri ku bibazo twahuye na byo ntabwo kuzwi gusa n’abohoze muri Fpr. Ukuri kuzamenyekana ari uko twerekanye twivuye inyuma ko isi yose yaguye mu mitego myinshi ya Paul Kagame, ko byose bihagarikwa, tugasuka hasi tugashungura. Kuko kugera kuwa 6 mata 1994, Fpr na Apr ya yo, nta basilikari b’abatutsi bahagije yari ifite. Mwese mwibuke abasilikali ba NRA bishyuje Paul Kagame amafaranga bokoreye bamurwanilira. Byaciye kuri BBC Gahuza milyango. Ko mu mirwano yubujwe na Fpr ngo ije gutabara abatutsi ni ikinyoma, ntacyo bari babaye. Muri iryo tabara ridasobanutse, ni bwo yaboneyeho akanya ko kubahinda mo ubudehe, Fpr ibicira kubamara. « L’agent protecteur est entré dans son second rôle. » Mwibuke ko iyo Fpr igifata ubutegetsi, umututsi wese atarakorenye n’« Icyama » yafatwaga nk’umugambanyi, agomba gusobanura impamvu atapfuye. Paul Kagame, Fpr, ntiyari gufata ubutegetsi atitwaje iyicwa ry’abatutsi. Iyo abatutsi badapfa, Paul Kagame ntiyari gufate ubutegetsi i Kigali. Uko basabwe gucukura imyobo mu ngo zabo ni ko babwiwe kujya barara muri zakiliziya Fpr imaze kwivugana babwana Gatabazi na Bucyana ; iyo Fpr ni yo yabasanze yo, irabarimarima. Ibyitilira abahutu. Isi yose ibifatamo ukuri ari ikinyoma. Abatutsi Paul Kagame yoherereje abishi, amaze gufate ubutegetsi yabahambishije mu cyubahiro. Abirangije, abahutu badafite kivugira abahindura imitako ikurura bamukerarugendo. 
Ya mitwe, muri Kiliziya, i Ntarama, n’imirambo
yabonetse muri Lac Victoria, mwese murebe « J’ai serré la main du diable » de
Roméo Dallaire. Uko uyu Dallaire yajyaga kureba mucuti we Paul Kagame ni ko
yasangaga abasilikali ba Fpr batondekanya imirambo nk’abarunda amasiteri
y’inkwi. Iyo Fpr ni yo yarashe kuri Hôtel 1000 Collines, ni yo yarashe ku bantu
bari bahungiye muri Kiliziya y’Umulyango mutagatifu, ni yo yishe abantu 40 bari
bahungiye mu mazu ya Paul Mutagatifu ubwo Ayala Lasso aza i Kigali bwa mbere,
ni yo yarashe ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo abasilikali b’Abiligi
bahambiraga utwangushye. Uwo Paul Kagame kandi yategetse ingabo ze guca
umurongo ntarenga kuri Jenerali Dallaire. Abategeka kumwica nawurenga.
Ibimenyetso byerekena ko amarorerwa yose yakozwe na Paul Kagame
n’abamurwaniraga ni akangali. Igiteye agahinda ni uko amahanga yabyitiriye
abahutu. Ahanini kubera amakosa yakozwe n’uyu Romeo Dallaire. Ikosa lihamagara
andi. Ishyano lihinduka amahano ubwo abiyita ko bavugira ba bahutu bemeje ko
ababari inyuma aribo bicanyi. Uko amahanga ashaka. Bidahuye n’ukuri !
Yamvugo ya Maître Felesiyani Ngango : « Ubumwe bw’abahutu ni crime contre l’humanité », yashimangiraga ibyo « commission internationale » ya Maître Gillet et consorts na « Théorie du complot » yatangijwe na Gasana Ndoba muri Mutarama 1991, mu kinyamakuri kitwaga « SOS Faim Sud », yaje guhindurwamo interuro ya « propagande » ya Fpr yavugaga ko : « Inkotanyi nizica Perezida Habyarimana, abahutu bazica abatutsi ». Uko ni ko « génocide » yaje kwinjizwa mu binyamakuru by’Ibulayi. « Propagande » bayifashemo ukuri. Nyamara Perezida Kagame, yabwiye abatutsi, bo bonyine afata nk’abanyarwanda (akurikije inkomoko y’ijambo u Rwanda nk’uko Abiru n’Inganji Kalinga babisobanura), ati : « Ibyo nashatse kugeraho byose nabigezeho. Hatanzwe ibitambo byinshi yego, aliko abanyarwanda bagamba kubyumva kandi bakabyemera. Kugirango twiyibakire igihugu, byabaye ngombwa kugira ibyo dusenya. Uwubaka asiza ikibanza. Babyumve batyo, babyemere batyo. » .Uyu murozi w’ibisebe Paul Kagame yasabye imbabazi abatutsi. Abo bitarebaga ntibabyumva. Nina yo mpamvu asubiramo agira ati: « Waginga hawana msimamo ! » bivuga ngo: « Babaswa ntacyo bishingikilije!» Abavugira abahutu, mureke kudusuzuguza bene aka kageni. Mwarajenjetse ikinyoma gihawe intebe. None imyaka 20 irashize. Mbivuge mbisubiremo ushaka yumve. Mwisuzume, muhindure imvugo, aho gukomeza kudufatisha ikibilibili !


ON NE CHANGE PAS L’HISTOIRE CAR LA VERITE EST TETUE

Vouloir ou pas, il n’y a qu’une seule raison, la bonne.
Je conteste la supercherie qui fait des sanguinaires-nés les victimes innocents.

Mugire amahoro.

Seif-Omar DUFITEMUNGU.

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a time, yet It cannot be destroyed => Wolverine

Malcom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *