*** Ibitekerezo bikubiye muli iyi nyandiko ntbwo ali ibyo ubwanditsi bwa (ASIPress)***
Les faits sont têtus ; seule l’histoire est juge
byabo mu Ukwakira 1990, abenshi muri bo ntibakigira epfo na ruguru. Tumaze
imyaka 20 tutagira igihugu; mu gihe abafashe ubutegetsi mu Rwanda hejuru
y’ikinyoma bitiliye uruhembe rw’umuheto babyinira ku urukoma, bacunaguza,
batoteza abo bafashe bugwate, bataretse no kunerera abatavuga rumwe na bo. Na
none, abanshi mu bo tudasangiye impamvu zatumye tubura igihugu, harimo
n’ababigizemo uhuhare, bavuze menshi, babeshya byinshi, uko bwije uko bucyeye
ni ko baculikiranya imvugo byongeye kandi batwandikaho ibitagira cumi na
kabili. Mu gihe tutagombye kwemera kurenga magingo aya ibyo bibazo bidasutswe
hasi ngo tujonjore mo ukuri ko konyine tuzubakiraho ubwiyunge n’ubumwe byacu;
abahaye intebe ikinyoma barushijeho kuduteragirana. Dukomeze turebere? Cyangwa se twisuganye, twinyare no
mu isunzu? Twegere benemadamu? Ese nta ngingo z’imbaturamugabo dufite koko?
Turanyariwe niba tudashyize ubwenge ku guhe.
Ikibazo kibaye agateranzamba kubera ko twese twigize abagenzacyahe. Urega agakora nk’aho we n’abe amategeko atabareba, ntiyemere ko n’iryo genzacyaha likorwa mu bwisanzure, ibyo we avuze agashaka ko bifatwa nk’Ivanjili Ntagatifu. Impungenge zikomeye ni uko abitwa ko bahagaraliye abandi, abiyita ko bakora politiki na société civile rwandaise, basubira mu mvugo y’abafashe ubutegetsi i Kigali. Bose birengagiza nkana ko ku bwicanyi bwabaye nta ankete za gipolisi zakozwe ngo zigaragaze ukuri, ngo zigaragaze uruhare abaregwa n’ababarega bagize mu makuba yagwiliye abanyarwanda. Kuko mu bwicanyi, abarega ni bo bagaragara ku murongo wa mbere w’abacyekwaho ubwo bugome n’urwo rugomo. Njye nsanga ari mu rwego rwo kuyobya uburali no kurangaza abantu, handihwa ibi: “(…) bibeshya ko hari icyo bizabafashaho muri negationnisme yabo ya genocide tutsi. Baribeshya ntacyo bizabafashaho, bo n’abo bavugira, kuko genocide tutsi yarangije kwemezwa n’abanyarwanda ubwabo n’amahanga ko yakozwe n’interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, hutu power movement na bamwe mu bari muri ex-FAR, amahanga akaba yaranashyizeho urukiko rwo kubacira imanza.” Igihe cyose izo manza z’urugomo zizacibwa hatabanje kwerekanwa mu bisobanuro bufatika: Ni nde wakoze iki? Yabikoze ate? Agamije iki? Yifashishije iki? Ibimenyetso ni ibihe? Iyo ibi bibazo bidasubujwe, ubutabera buba bwaroshye mu nyenga (Pire qu’une erreur judiciaire, le TPIR est un précipice).
Ishyaka Mdr ryirukana Twagiramungu Fawustini, Gasana Anastazi, Safali Stanley na Rucogoza Fawustini, « ambitions personnelles » zabo zanyuranyaga n’umurongo w’ishyaka biyitiliraga na magingo aya kandi icyo kintu ntibashaka ko kivugwaho. Nibutse ko habaye urubanza rwasomwe ku umugaragaro. Nyuma y’iri yirukanwa, abagiye mu ishyaka tugamije kugera ku ubutegetsi ni bwo twabushyize muri « slogans » zacu tuvuga tuti : Mdr : Power, Power, Is for you ! Dusanze amashyaka yari muri guverinoma imwe na Mrnd agomba kutitwara nk’ari muri opozisiyo kandi ntawe uhangana n’ibyo ayobora, dusaba ubumwe bw’abahutu hagamijwe ubumwe bw’igihugu. Aya magambo « ubumwe bw’abahutu » yari « réplique » ya « Forum Paix et Démocratie » ya nyakwigandera Gapyisi Emmanuel, abirukamwe mu ishyaka bayarwanije bivuye inyuma. Fpr na yo n’abambari bayo barahaguruka.
« (…) bo n’abo bavugira, kuko genocide tutsi yarangije kwemezwa n’abanyarwanda ubwabo n’amahanga ko yakozwe n’interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, hutu power movement na bamwe mu bari muri ex-FAR, amahanga akaba yaranashyizeho urukiko rwo kubacira imanza (…). » Aya mashyaka aregwa icyaha acyo atarakora, adakeneye gukora. Uko ni ko ikinyoma cyatanazwe. Ni ryali ubumwe bw’abantu biba icyaha ? Kuki abahutu bagomba kuryana niba tugomba kubaka ubumwe bw’igihugu ? Ukuri: ubumwe bw’abahutu bwashoboraga gukoma imbere imigambi mibisha ya Major Paul Kagame. Kandi ubwo bumwe buramutse bugezweho none, Jenerali Paul Kagame yarara ahirimye. Ubwo bumwe azabubuza kugerwaho kugirango abone uko abaho. Bwana Bucyana Martini wari Perezida wa CDR, uwamutwaraga na Ingabire Alphonse alias Katumba wari Perezida w’Impuzamugambi, bishwe n’umusilikare wa Fpr wari Sgt Habumugisha Eric alias Magwandi n’abo bari kumwe, hagamijwe ko intambara ihinduka hutu-tutsi. Niba abahutu batarishe abatutsi intambara igitangira, ntibari kubica irangiye.
yabonetse muri Lac Victoria, mwese murebe « J’ai serré la main du diable » de
Roméo Dallaire. Uko uyu Dallaire yajyaga kureba mucuti we Paul Kagame ni ko
yasangaga abasilikali ba Fpr batondekanya imirambo nk’abarunda amasiteri
y’inkwi. Iyo Fpr ni yo yarashe kuri Hôtel 1000 Collines, ni yo yarashe ku bantu
bari bahungiye muri Kiliziya y’Umulyango mutagatifu, ni yo yishe abantu 40 bari
bahungiye mu mazu ya Paul Mutagatifu ubwo Ayala Lasso aza i Kigali bwa mbere,
ni yo yarashe ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo abasilikali b’Abiligi
bahambiraga utwangushye. Uwo Paul Kagame kandi yategetse ingabo ze guca
umurongo ntarenga kuri Jenerali Dallaire. Abategeka kumwica nawurenga.
Ibimenyetso byerekena ko amarorerwa yose yakozwe na Paul Kagame
n’abamurwaniraga ni akangali. Igiteye agahinda ni uko amahanga yabyitiriye
abahutu. Ahanini kubera amakosa yakozwe n’uyu Romeo Dallaire. Ikosa lihamagara
andi. Ishyano lihinduka amahano ubwo abiyita ko bavugira ba bahutu bemeje ko
ababari inyuma aribo bicanyi. Uko amahanga ashaka. Bidahuye n’ukuri !
ON NE CHANGE PAS L’HISTOIRE CAR LA VERITE EST TETUE
Je conteste la supercherie qui fait des sanguinaires-nés les victimes innocents.
Mugire amahoro.
Seif-Omar DUFITEMUNGU.
The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine