Monday

16-06-2025 Vol 19

Kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari umwicanyi w’Abanyarwanda b’inzirakarengane ntabwo ari ibanga. Inkuru ubu yabaye kimomo, perezida w’Urwanda ni umwicanyi, niko bivugwa, kandi bizandikwa no mu mateka yacu ko perezida Kagame yari umwicanyi kabuhariwe. Muri iki gihe biravugwa cyane kubera ko na nyirubwite nawe yabyamamaje akabigira icyivugo cy’ubutwari agira ati: “Abanze ko tubacyura (ku ngufu), twarabarashe (twarabishe)”. Abagabo bandi se ni ab’iki ko abyiyemerera? Uwabifungirwa ari uko abivuze mu ruhame, yaba azize ubusa.

Ubu, agashya muri ubwo bwicanyi ni uko mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara ku itariki ya 1 z’Ukwakira 2010, LONI yerekanye uburyo perezida Kagame n’abasirikari be bakoresheje bica Abanyarwanda b’impunzi z’abahutu barenze ibihumbi 200.000 bari mu makambi ya Congo. Babishe umugenda, bakoresheje ubugome bwabo busanzwe, busa n’ubwo bakoresheje mu Rwanda : bararashwe, baratemwe, bamenwe imitwe (n’iy’ abana) bakubiswe udufuni cyanga inyundo. Abandi imibiri yabo yaratwitswe bagisamba, abandi bakavanwamo amara maze imirambo yabo ikajugunywa mu migezi, abenshi bajugunywe mu byobo (bimeze nk’ingarani) barenzwaho ubutaka. Abenshi muri bo uduhanga twabo n’amagufa yabo biranamye, binyanyagiye nk’amabuye muri ayo mashyamba ya Congo . Dutegereje ko Kagame, ubumuntu bwamuzamo, we, n’abamushyigikiye bakemeza ku mugaragaro ko abo Banyarwanda bishwe ako kageni bakorerwa imihango y’ikiriyo, bakibukwa, bagashyingurwa mu cyubahiro.

Igihe Perezida Paul Kagame na Ministrikazi we, Louise Mushikiwabo, bavuzaga induru ndede, bakangata ko bazavana ingabo zabo muri Darfour (Soudan), bagiraga ngo batere Loni ubwoba, kugira ngo (nkuko yari isanzwe ibikora) idashyira ahagaragara icyo icyegeranyo cyerekana ko Paul Kagame yakoze jenoside. Ubwo barasakuje cyane ko ngo Kagame n’ingabo ze bahagaritse jenoside, ko byonyine bisa n’aho byabahaye uruhusa rwo kwica abahutu igihe bashakiye.
LONI yasanze urwo ruhushya ( permis, cyanga licence) rwo kwica abahutu rushaje. Bateye imbabazi biratinda, ariko ntibyabuza LONI kwitandukanya na bo, yerekana amarorerwa n’amahano yakorewe abahutu muri Congo , ubu hashize iminsi 10 isi yose imenye ko Paul Kagame ari umwicanyi. Ariko si bariya bahutu b’impumzi yishe gusa, hari abandi LONI izi kandi nabo bagomba gutangazwa kugira ngo niba Kagame agomba kuregwa, aregerwe rimwe, acirwe urubanza rimwe, afungwe rimwe, kandi afungirwe ahantu hamwe. Niba kandi asabye imbabazi, abikorere rimwe, nabwo aziherwe rimwe.

Ubundi ntibisanzwe ko LONI yatetesha perezida Paul Kagame, kuva yica perezida Habyarimana, dore hashize imyaka 16, yamurega ubwicanyi ndengakamere yakoreye muri Congo gusa. LONI yahishe ibyegeranyo bitatu bindi byerekeranye ubwicanyi Paul Kagame n’abasirikare be bakoreye Abanyarwanda. Turasaba LONI ko yashyiraho URUKIKO RWIHARIYE byose bikajya ahagaragara:

LONI yahishe icyegeranyo kw’iyicwa rya Perezida Habyarimana na mugenzi we perezida w’Uburundi, Cypriano Ntaryamira, cyari cyakozwe na “enqueteur” witwa Hourigan wakorera ga LONI, kandi niwe ubyivigira;

LONI yahishe icyegeranyo cyakozwe n’umugabo witwa Gersony w’umunyamerika, cyerekeye abantu bishwe na Kagame mugihe cya jenoside na nyuma y’aho gato, barenga ibihumbi mirongo. Ibi biravugwa n’ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika, cyitwa The New York Times cyasohotse tariki ya 30 z’ukwa Nzeli, 2010.

LONI yaburijemo icyegeranyo cyerekana ubwicanyi bwa Kagame i Kibeho mu kwa kane 1995. Ni ngombwa ko LONI yakoresha indi ankete, ikerakana neza uruhare rwa Perezida Kagame muri buriya bwicanyi bwakorewe hagati mu gihugu LONI ibireba, ibishyigikiye, bigakorwa ku bwende bwa Kagame n’abasirikare be, gouvernement itabizi.

Byaba ibyo muri Congo , byaba iby’iyicwa rya perezida Habyarimana na mugenzi we perezida w’Uburundi, byaba iby’Abahutu bishwe muri jenoside y’abatutsi, na nyuma ya ho, byaba iby’abavanywe mu byabo n’intambara (les deplacés) biciwe Ikibeho, byose birahama Perezida Kagame. Kugira ngo azabivemo abe umwere biraruhije cyane, mbese bizamugora. Mbona n’inshuti ze z’abazungu ntacyo babikoraho. Nta Bill Clinton, Tony Blair, Clara Short, Baroness Chalker, Roger Winter, Donald Payne, Philip Gourevitch, Rick Warren, n’abandi benshi ntacyo babikoraho. Ahubwo bagiye kumwitaza, bamugendere kure . Ntabwo abazungu bajya bemera gusangira ibyaha n’Abanyafurika. Iyo biba bibaho, abazungu benshi b’Ababiligi n’Abanyamerika baba barapfanye na Mobutu Sese Seko wa Zaire, bashutse ngo niyice LUMUMBA, igihugu bakakinyunyuza, hanyuma bakaza kumuvanaho bakoresheje les fameux “Leaders de la nouvelle génération africaine”. Ubwo rero Kagame niyumvire ho.

Muri ibi bihe bikomereye umuyobozi w’igihugu cyacu, ni byiza ko twamugira inama ya kigabo. Jye iyo mbona ni uko yasaba Abanyarwanda imbabazi yarangiza akegura. Imbabazi akazihabwa, ndetse akabafasha gushyiraho uburyo bushya bwo kumvikana ku miyoborere mishya y’Urwanda.

Aramutse atabyemeye ni uko twese twafatanya, twese Abanyarwanda, tugasaba ko afatwa agacirwa imanza z’ubwicanyi yakoze, cyangwa yakoresheje mu Rwanda no muri Congo .

None se byakumvikana bite ko Slobodan Milosovic wo muri Serbia, waregwaga kuba yaricishije abantu ibihu bitandatu (6000) by’Abayislamu, mu mujyi wa Srebrenica ho muri Bosnia-Herzegovina, yafatwa agafungwa, uwitwa Charles Taylor wo muri Liberia agafatwa agafungwa, naho Kagame wakoze ibyaha by’ubwicanyi bw’imbaga y’Abanyarwanda, agakomeza kuzerera mu bihugu by’Uburayi na Amerika nk’aho ari umwere. Niba ateguye nafatwe.

Ese irya anketi ikorwa n’uriya mujuji w’Umufaransa, ko izashyirwa ahagaragara bitarenze ukwezi kwa gatatu 2011, yo izamusiga ubuhoro? Icyaha kizamuhama. None se azabigenza ate? Azakomeze ategeke ku ngufu? Nzabandora.

Bikorewe i Burusseli, tariki ya 11 Ukwakira 2010

Fawusitini Twagiramungu

Wahoze ari Minsitiri w’Intebe mu Rwanda

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a time, yet It cannot be destroyed => Wolverine

Malcom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *