Thursday

11-09-2025 Vol 19

Umwiherero i Gabiro


Kigali kuwa 11 Werurwe 2014

Inama Ishyaka FDU –Inkingi rirakemanga ingamba zo
kuzahura  ubukungu bukomeje kujya aharindimuka

Muri ino minsi haravugwa  isozwa
ry’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu waberaga  i Gabiro mu kigo
cy’imyitozo cya gisirikire kuva kuya 8-10 werurwe 2014. Muri uyu mwiherero
bibaye ubwa mbere Perezida Kagame yerura nawe akemeza ko ibintu bimaze
kumushobera uburyo abayobozi buri gihe bahora bamusubiriramo ibintu bimwe
bazageraho nyamara impinduka ntizigaragare kugeza ubwo nibyo baba bamubwiye
bazakora bitanagera no kuri kimwe cya kabiri cy’ibyo baba bamwijeje gukora.
Muri uno mwiherero Perezida Kagame yashinje abayobozi kuba basa n’abakorera ku jisho, no
kuba nta bikorwa bagaragaza bijyanye n’imigambi myiza baba bamwijeje kuzakora
.
Iki
kibazo cy’amagambo asize umunyu y’ibibeshywa ko byagenzweho n’ibizagerwaho
ariko bitagaragara mu bikorwa si ubwa mbere ishyaka FDU-Inkingi ryongeye
kukigarukaho ndetse no gutanga umuti wacyo urambye :
Mu Rwanda hari ikibazo gikomeye kuko
ubuyobozi bwaho ntibushingiye ku bushobozi bw’inzego zikomeye ahubwo bushingiye
ku muntu, ibi bituma abayobozi bose guhera hasi baba bategereje amabwiriza ngo
ava hejuru kuburyo ntacyo bo bashobora gukora cyijjyanye n’ububasha,ubumenyi
n’inshingano bakwiriye kuba bafite. Ibi nibyo bituma inzego zakabaye zifasha
abaturage zihinduka baringa zigahora ngo zitegereje ngo ibiri buve « i
bukuru !».
Ibi bigaragazwa n’ingero nyinshi :
Muri uyu mwiherero minisiteri yashyizwe mu majwi cyane ni minisiteri y’ubuhinzi aho ubu
umusaruro wayo wagabanutse cyane kugera munsi ya 50% 
nkuko Perezida
Kagame abivuga ! Kuri iki kibazo ishyaka FDU –Inkingi ntiryahwemye
kwamagana politiki y’ingufu yo guhingisha abaturage bose b’u Rwanda 
igihingwa kimwe cy’ibigori mu cyiswe politiki yo guhuza ubutaka
 ! FDU
yakomeje kwerekana ko iyi politiki izateza ikibazo cy’inzara kuko isa naho
yirukanye ibindi bihingwa byari bitunze abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri
munsi . Ibi bikangerekaho ko abayobozi muri kwa gukurikira butama ngo
amabwiriza yaturutse ibikuru biroha mu yindi myaka y’abaturage
bakarandagura ,intoki bagatemagura ngo nibahinge ibigori. Uko iminsi
yashiraga niko abaturage bakomezaga gutaka ko ntabyo kurya bafite,ko ibiciro ku
masoko bizamuka ubutitsa,ko n’ibigori bahingishwa ku ngufu bibahombera kuko
bigurishwa ku giciro gito bigatuma badashobora guhaha ibindi biribwa .
Mu gihe abaturage babaga bataka inzara
niko Minisiteri y’ubuhinzi yo yavugaga ko umusaruro ari mwinshi cyane ku buryo
u Rwanda rusagurira amasoko,abayobozi babazwa impamvu ibibazo by’imirire mibi
bikomeje kwiyongera mu banyarwanda cyane cyane ku bana aho ubu 40% bafite
ibibazo bya bwaki ,misiteri y’ubuzima iti abanyarwanda ntibazi guteka… !
Icyi kibazo cy’inzego zidakomeye nicyo
gitumye imishinga y’iterambere nk’ibikorwa remezo ( imihanda ,ibibuga
by’indege,ingomero z’amashyarazi,gaz méthane,Karisimbi,ibibuga by’imipira…)
byose bihora biririmbwa buri mwaka ariko ntibikorwe. Ahubwo usanga bihutaje
abaturage aho bamburwa cyangwa bakavanwa mu byabo nta ngurane cyangwa
bagakomeza gutegereza ingurane ibikorwa ntibikorwe n’umuturage ntasubizwe ibye
nibura ngo abe yivaniramo ibimutunga.
Iyi mikorere niyo itangiye gutuma
abaturage batangiye guhunga igihugu cyabo kubera akarengane aho ubu nko mu karere ka Nyagatare umuyobozi
w’akarere yigabije amasambu y’abaturage akayabambura inzu zabo akazisenya
 .
Nyamara aho bari batuye bahafitiye ibyangombwa byemewe n’amategeko ariko
ubuyobozi bwaho ngo ntibuhabashaka ngo ni abimukira ! Ubu abaturage bamwe
batangiye guhungira i Bugande kuberako babuze gitabara kuri ako karengane
barimo gukorerwa ubuyobozi burebera nkaho nta burenganzira bafite ku gihugu
cyabo !
Ubu buyobozi budashingiye ku nzego ahubwo
bushingiye ku muntu nibwo butuma ibya rubanda binyerezwa umwaka ku wundi inzego
zishinzwe kubarebera (inteko ishinga
amategeko,ubushinjacyaha,ubucamanza.. .) zikaruca zikarumira ! Izi
nzego ziteye zitya nizo zitumye uburezi bwo mu Rwanda bugeze ahabi kuburyo
umwana arangiza amashuri abanza atazi no kwandika izina rye. Ibi nibyo
bituma hariribwa imashini ya mudasobwa kuri  buri mwana nyamara
abana biga bicaye mu itaka batabona n’ikaye y’amafaranga 50 yo
kwandikamo
. Iyi miyoborere ishingiye ku muntu niyo itumye nk’uko
byatangajwe n’impuguke zo mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba ubu mu Rwanda
abakire 10% bakomeza gutumbagira no kuba ba mirenge ku Ntenyo  naho 40%
gakarushaho gutindahara kuburyo hagati y’abakire n’abakene nta rundi rwego
rw’ubukungu rurimo (classe moyenne) nk’uko ahayobowe neza ariko bigenda.
Dore icyo Perezida Pahuro Kagame yakora
mbere yo kurenganya abo ayobora ngo baramubeshya:
-Nta mpinduka zishoboka mu gihe abanyarwanda
guhera kuri abo bayobozi kugera ku muturage wo hasi nta bwisanzure buhari bwo
kuvuga icyo umuntu atekereza kuri gahunda runaka no kuba gahunda iyi niyi
yanegwa.. Aha rero uburenganzira bwo kutanga igitekerezo mu bwisanzure
burakenewe
.
-Turasaba Perezida wa Repuburika
guhagarika gahunda z’ibyemezo biva hejuru byitura kubaturage,maze abaturage
bagahabwa ijambo ku bigomba kubakorerwa bitabaye ibyo abaturege bazakomeza
batake ko bugarijwe n’ubukene ,abayobozi nabo bavuge ko abaturage barimo gutera
imbere cyane !
-Turasaba Nyakubahwa Perediza wa
Repuburika gukoresha ububasha afite akagira icyo akora ku bayobozi
bigize ibigirwamana n’indakorwaho.
 Aba nibo banyereza ibya rubanda nta
nkomyi,nibo basenyera abaturage bakanabirukana mu byabo ntacyo bikanga, nibo basigaye
bahutaza abanyamakuru iyo bashyize ahagaragara ibikorwa bibi byabo ku
baturage. Nta gushidikanya ko ari nabo batera ubwoba uwagatanze ikindi
gitekerezo  cy’uko ibintu bikwiriye gukorwa ngo bitange umusaruro
kurushaho.
-Perezida wa Repuburika akwiye gufasha
abanyarwanda gusobanukirwa ni’iyi mvugo : « byaturutse i
bukuru !» None se « i bukuru » haba ari kwa Perezida, haba ari
kuri aba bayobozi bandi b’ibitabashwa bemerewe gukora ibyo bishakiye banahutaza
uwo bashatse ?
-Turasaba Perezida wa Repuburika kugira
ingamba afata ku muco mubi witwa « Gutekinika (kubeshya) wabibwe
n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi  kuva ku Mudugudu kuzamura hejuru aho
raporo zose  zikorwa ziba zuzuyemo ibinyoma bigamije kwiyerekana neza no
kwirarira ! Igishimishije ni uko noneho  na Perezida amaze
kubonako  koko abeshywa.
Ishyaka
FDU-Inkingi rirongera gushimangira ko iterambere ritareba inyungu z’umuturage
uyu wo hasi rizahora ari baringa.
Ishyaka FDU-Inkingi risanga nta terambere
ryabaho abaturage muri rusange nta bwisanzure bafite bwo gutanga ibitekerezo no
kuvuga ibitagenda nta nkomyi.
Ishyaka FDU-Inkingi riremeza nta shiti ko
nta terambere ryashoboka mu gihugu kitubahiriza amahame ya demokarasi
n’uburenganzira bwa muntu,ibyakorwa byose byirengagije ibi bintu by’ingenzi
byaba ari ukubakira ku musenyi.
Iyi miyoborere ishingiye ku muntu aho
gushingira ku nzego zikomeye kandi zikorera mu bwisanzure niyo yatumye muri uyu
mwiherero ntawatinyuka ngo
agire icyo abaza ku mibanire mibi hagati y’ igihugu cyacu n’ibuhugu byo mu
karere
 ndetse n’ahandi kuburyo bimaze no kugira ingaruka ku
banyarwanda benshi.
Iyi miyoborere ishingiye ku bwoba
n’igitugu niyo atuma muri uyu mwiherero ntawahingutsa ikibazo cya politiki
gikomeye kiri mu gihugu aho umuco w’ubutegetsi bw’igitugu ukomeje guhabwa
intebe,amagereza akaba yuzuye abanyapolitiki batandukanye b’amashyaka ngo ni
uko banze kuba inkomamashyi z’ubutegetsi bwa président Pahuro
Kagame ,abicwa ubutitsa hirya no hino…! Nta gushidikanya ko uwahingutsa
iki kibazo nawe yanyuzwa iy’ibusamo  akitwa umwanzi w’igihugu n’uwa leta
nyamara impinduka mu mitekerereze no mu mikorere yari ikwiye  gushingira
ku bitekerezo binyuranye kandi byubaka.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana


Umuyobozi
mukuru wungirije w’agateganyo

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a “time”, yet It cannot be destroyed. ==> Wolverine

The Truth can be buried and stomped into the ground where none can see, yet eventually it will, like a seed, break through the surface once again far more potent than ever, and Nothing can stop it. Truth can be suppressed for a time, yet It cannot be destroyed => Wolverine

Malcom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *